IBINTU 20 ABANTU BAKIZE BAKORA ABAKENE BADAKORA

UMWANZI WA MBERE W’UMUNTU NI UBUKENE

Hari impamvu nyinshi zituma ubukene bubonwa nk’umwanzi wa mbere w’umuntu.

Umukene ahorana kwifuza. kubera ko umukene ahora yifuza ntashobora kwishima.

Muri iyi si irangwa n’ubwikunde, umukene agira incuti nkeya! Gusa iyo akize baraza.

Incuro nyinshi umukene asuzugurwa n’abantu batagutse kandi arangwa no kwiganyira n’ibindi.

Gusa dukwiye kumenya neza ko iyo umuntu wese akangutse abihawe no gutega amatwi ROHO, gufata neza UMUBIRI we ndetse no gukoresha INTEKEREZO ze neza ashobora kwigobotora ingoyi y’ubukene maze akishyira akizana mu bijyanye no kwigira.

Ibanga ryo kwigobotora ingoyi y’ububukene ni rimwe gusa: guhuza roho,umubiri,n’intekerezo bigakorera hamwe byunze ubumwe.

Kugira ngo mfatanye n’umuntu wese ubishaka kurwanya UBUKENE, byanteye kwitegereza nitonze kandi nganira n’abakire babashije kwigobotora ingoyi y’ubukene kugira ngo mbashe kumenya neza itandukaniro riri hagati y’abakire n’abakene. Ibintu makumyabiri nabashije kubona nibyo bikurikira:

Ibintu 20 abantu bakize bakora abakene badakora:

1. Abakire batangira akazi mu gitondo cya kare cyane

Abakire bazi gukoresha impano zabo mu bikorwa bibabyarira inyungu.

Kugira ngo umuntu agire icyo ageraho kigaragare bisaba ko amara igihe kinini mu byo akora. Uko amara igihe cyinini mu byo akora ninako umusaruro wiyongera. Umusaruro iyo wiyonereye ninako amafaranga yiyongera iyo umusaruro uhinduwe mu mafaranga. Kugira ngo umuntu abashe kumara igihe kirekire mu kazi ni uko agomba kuba agakunda. Niyo mpamvu umuntu agomba kubanza akamenya neza ibyo akunda gukora bishingiye ku mpano ziwe. Kuko ikintu gituma abakire bazinduka ni uko ibyo bahugiramo buri munsi babiboneramo ibyishimo. Ibi byishimo nibyo bibatera gukunda akazi kabo ndetse bigatuma bazinduka kuko iyo bari mu kazi uko bakora cyane ninako ibyishimo byabo byiyongera. Incuro nyishi batangira akazi kare bagataha bitinze. Aha rero ni byiza ko ibyo dukora bigomba kuba bishingiye ku mpano zacu.

2.Abakire ntibarazika imirimo yabo

Abakire barangwa no gukora cyane kandi birinda umuco mubi wo kurazika imirimo.Bazi neza isano iri hagati y’igihe,umusaruro n’amafaranga.

Kurazika imirimo (gushira imirimo wagomba gukora uyu munsi ukayishyira ejo) byerekana ko umuntu aba adakunda ibyo akora. Nibyiza ko umuntu yubaha akazi kamutunze hanyuma yakumva atagashoboye akakavamo akajya mu kandi yumva akunze. Kuko ako akunze niko kaba kajyanye n’ubushobazi karemano (natural potentials) Imana iba yararemanye umuntu.

Hano icyafasha umuntu ukunda kurazika imirimo ye gucika kuri uwo muco mubi ni ugutekereza igihombo agira iyo atakoze. Iyo umuntu atakoze amafaranga yizigama aba makeya. Ni ukuvuga ko uko umuntu arazika imirimo ye cyane ninako amafaranga yizigama cyangwa se ashobora kwinjiza mu kwezi agabanuka. Jya utekereza konti yawe ko izamuka bitewe n’umusaruro uvuye mubyo wakoze. Jya ushimishwa no kubona amafaranga yiyongera uko bwije n’uko bukeye kuri konti yawe.

3. Abakire bagira uruhare mu iterambere rya sosiyeti babamo, ndetse n’isi muri rusange

Abakire muri rusange baharanira iterambere ry’ abanyamuryango babo,abanyagihugu ndetse n’abatuye isi muri rusange. Ibi babikora ku rwego rwohejuru cyane uko babishoboye.

Abakire usanga barangwa no kuvumbura ibintu bishya bituma habaho ihinduka ryiza mu miryango yabo,igihugu ndetse n’isi muri rusange. Kandi nanone barangwa no kwita kuri bagenzi babo cyane cyane abari mu kaga. Barangwa no gutanga kandi Bazi neza ko gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa.

4. Ntabwo bigera baba imbata y’amadeni

Abakire bakora uko bashoboye ibisohoka bikarutwa n’ibyira. Ibi bibafasha kwizigama.

Niyo bibaye ngombwa ko bajya mu madeni bahitamo neza aho bazunguka inyungu nkeya kuko bazi neza ko inyungu iri hejuru cyane ari imbogamizi k’ubukungu bwabo.

5. Abakire babaho nkaho ari abakene

 Abakire bitoza kubaho uko ubushobozi bwabo buri. Irindi banga abenshi basangiye babaho munsi y’ubushobozi bwabo kugira ngo babashe KWIZIGAMIRA aho kugira ngo nyuma y’ukwezi bazisange bari mu myenda yazanywe no kutamenya kubaho uko ubushobozi bwabo buri.

Imyitwarire irangwa no kwicisha bugufi ni kimwe mu bintu bituma bagira icyo bageraho mu buzima bwabo. Abantu bafite za miliyoni baradukikije, iyo mwitegereje neza musanga abafite amafaranga menshi ataribo twayakekeraho.Impamvu n’uko abakire basangiye ibanga ryo kumenya kubaho munsi y’ubushobozi bwabo,bityo bigatuma babasha kwizigamira aho guhora mu myenda idashira.

6. Abakire birinda ibintu byose bishobora gutuma basesagura

Abakire birinda ibintu byose bishobora kubageraza bigatuma bajya mu myenda idashira.  Kugeragezwa no gushaka kubaho ubuzima buhenze cyane ni umuzi w’ibibazo hafi ya byose abantu tugira byerekeye ubukungu.

Dore bimwe mu bintu bishobora gutuma abantu bibohesha imyenda idashira:

  • Kubaka vuba vuba amazu ahenze nkaho twaretse tukagaragaza ayo mazu binyuriye mu gukoresha imitimanama yacu ndetse n’intekerezo zacu.
  • Kugira ibikoresho byo mu rugo bihenze cyane, birenze kure amafaranga umuntu ashobora kuba yinjiza!
  • Imodoka igezweho n’ibindi

Ibi nibimwe mu bintu  bituma abantu twibohesha ingoyi z’imyenda. Mbese tugeragezwa no gushaka kugaragara uko tutari.

Hejuru twabonyeko umukire aba munsi y’ubushobozi bwe kandi yitoza kubana n’ibyoroshye igihe cyose atarabasha kwaguka ngo akoreshe UMUTIMANAMA we ndetse n’INTEKEREZO ze arema ubuzima bwe yifuza.

7.Abakire babaho ubuzima bufite intego

Abakire bahanga amaso yabo ku ntego zabo kandi bakora uko bashoboye kose kugira ngo intego zabo zigerweho.

Kugira intego mu ntekerezo gusa ntibihagije. Tuba dukwiye kureka intego dufite mu ntekerezo zikagendana n’imyitwarire yacu. Urugero niba umuntu afite intego yo kuba umuherwe agomba gutangira gutekereza nk’abaherwe kandi agahuza izo ntekerezo n’imyitwarire ye.

Iyo intego zacu zikomeje kuba mu ntekerezo gusa zikomeza kuba INZOZI. Kugira ngo inzozi zibe impamo hasabwa ibi bikurikira:

  • Bisaba gukomeza guhanga amaso ku ntego zawe
  • Gufata igihe,ugatekereza ku ntego zawe.
  • Guteganya amafaranga uzakoresha kugira ngo ugere ku ntego zawe.
  • Gushyira intego zawe ahantu hagaragara kuburyo uhora uzibuka. Ibi bituma uzikurikirana kandi ugahora ugenzura ibyo ukora kugira ngo umenye neza ko urimo gukora ibyo ugomba gukora kugira ngo inzozi zawe zibe impamo.

8. Abakire bahora biga ibintu bishya bibafasha kwaguka mu ntekerezo

Uburezi ni urufunguzo rw’ubukire.

Abakire baziko kwiga ari igikorwa cyingenzi mu buzima. Bazi neza ko mbere yuko ikintu kigaragarira amaso bakabasha kugikoraho cyangwa se kucyumva, icyo kintu kibanza kubaho kitagaragara mu ntekerezo. Mbese baziko ubuzima bwacu tuburemesha ibitekerezo mbere na mbere.

Niyo mpamvu abakire bakunda kugira umuhuro wo kuganira incuro nyinshi zishoboka kugira ngo basangire ibitekerezo. Ibi bituma intekerezo zabo zaguka kandi umuvuduko bagaragazamo ibyo bashaka kuba, gukora ndetse no kugira ukiyongera.

Abakire bakunda gukarishya ubwenge bakoresheje uburyo bwinshi bunyuranye: Gusoma, gukora ubushakashatsi, kuganira mu matsinda n’abatoza bubuzima (Mentors  cyangwa Coaches). Abatoza bagomba kuba ari abantu bafite icyo abanyeshuri ashaka KUBA, GUKORA ndetse no KUGIRA mu buzima bwabo. Hano umunyeshuri ni umuntu wese ufite icyo ashaka kumenya yumva cyamufasha kugera kucyo ashaka mu buzima bwe.

Kubera ko abakire bakunda ubukungu n’imali bita cyane ku bigendanye nabyo. Biga kandi ibintu bagomba kwirinda gukora n’ibyo bagomba gukora (dos and don’t).

Bashakisha amakuru arebanan’ubukungu umunsi ku munsikandi uburyo bwose babona ko bwatuma ubukungungu bwabo burushaho kwiyongera ntibushobora kubacika. Bagura imyumvire yabo.

9. Abakire bazwiho gushora imali mu bintu bitandukanye

Abakire ni abashoramali bafite icyo bagezeho babikesheje gushora imali mu bintu bitandukanye.

Abakire bakunda gushora imali cyane kandi birinda gushyira amagi yose mu gatebo kamwe. Ibi babikora kubera kugira amakenga yo kuba amagi yose yamenekera icyarimwe.

10. Abakire batanga amafaranga kugira ngo babone andi.

Abakire bakora uko bashoboye kuburyo ifaranga ribyara irindi aho bishobotse mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Abakire bakunda amafaranga bityo rero ntabwo bayasesagura. Nkuko umusore uri gutereta akora uko ashoboye kugira ngo umukobwa atereta atamucika ninako umukire acungira hafi amafaranga kugira ngo ayakurure ayiyegereze kugira ngo atamucika akamuvaho akajya ku bandi . Abakire bazi neza ko amafaranga ari imbaraga zihora zizenguruka bityo rero bo icyo bakora ni ukubaka uburyo bwo kuyakurura bayiyerekezaho.

11. Abakire bazi gutekereza neza barasa ku ntego (Think accurately about their goals)

Umukire aba azi guhuriza hamwe ibitekerezo bye noneho akabyerekeza ku ntego imwe rukumbi. Iyo umuntu akusanyirije hamwe ibitekerezo bye akabyerekeza ku ntego imwe rukumbi abasha kugera ku cyo ashaka cyose. Iyo ibitekerezo umuntu abihindaguye aba arimo agabanya umuvuduko akoresha kugira ngo agaragaze ibyo akeneye mu buzima bwe. Abakire bazi uburyo bwo gutekereza (They know HOW to think).

12. Abakire bahuza intekerezo zabo, amagambo yabo n’ibikorwa byabo.

Abakire imvugo yabo niyo ngiro.

Abakire imitekerereze yabo bayihuza n’amagambo yabo. Kandi amagambo yabo bayahuza n’ibikorwa byabo. Bazi ko kora ndebe iruta vuga numve.

Abakire bagira igenamigambi rihambaye cyane. Bazi ko kugena imigambi ari ikintu kingenzi cyane kugira ngo umuntu agire icyo ageraho. Kuri bo igenamigambi ni nk’ikarita ibereka inzira yo kunyuramo bava aho bari ubu bajya aho bashaka kujya. Igenamigmbi ni ikarita ibereka aho kunyura kugira ngo babe abo bashaka kuba bo, bakore ibyo bashaka gukora kandi bagire n’ibyo bashaka kugira mu buzima bwabo.

13. Abakire bagira kwizera

KWIZERA ni ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza,ufite ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri nubwo biba bitagaragara.

Kwizera niko gutuma dusobanukirwa ko ibintu byo mu ijuru n’ibyo mu isi byashyizwe kuri gahunda binyuze ku ijambo ry’Imana, kuburyo ibiboneka byakomotse ku bitaboneka.

Abakire biringira kubona ibintu byiza gusa kandi baba biteze ko ibyo biringiye bizaba impamo nta kabuza.

14. Abakire bazi gukoresha igihe cyabo neza

     “Igihe ni amafaranga.”

Iyi mvugo iramenyerewe cyane ariko abantu bayubahiriza ni bake cyane.

Abahanga  bavuga ko ahubwo igihe kirusha agaciro amafaranga!! Bitekerezeho.

Abakire bumva cyane isano iri hagati y’amafaranga, igihe n’ibikorwa byabo biba bibaraje ishinga. Niyo mpamvu umukire usanga ahora ahugiye mu mirimo ye, ntashobora kwirirwa atembera cyangwa yicaye ahantu hahuriye abantu benshi batera urwenya, ….. keretse gusa ari uburyo yahisemo bwo kuruhuka igihe ashoje imirimo ye.

 15. Abakire bazi kuyobora abandi neza bakoresheje gutanga urugero rwiza.

 Mu kazi kabo ka buri munsi abakire barangwa no gutanga urugero rwiza, berekera abagize itsinda uko akazi kanoze gakorwa,….mbese umukire mu itsinda arimo ni nkore neza bandebereho. Ayobora akoresheje gutanga urugero rwiza mu byo akunda gukora. Abakire bazi neza ibyo bashoboye gukora nibyo badashoboye gukora.

16. Abakire bazi kubarura kandi bagacunga imari yabo.

Abakire ni abacungamari.

Abakire bazi kubarura ibyinjira n’ibisohoka buri munsi. Ibi bibafasha kugira ngo bakore uko bashoboye umutungo wabo wiyongere binyuriye mu gucunga imari yabo.

17. Abakire biyubakamo icyizere.

Kwigirira ikizere ni ikintu kingenzi cyane ku muntu wese ushaka kuba umukire. Ikizere gishobora gufasha umuntu kunyura aho atari kunyura aramutse atagifite.

Nta muntu ushobora kuba umukire atifiye ikizere mu byo akora byose.

18. Abakire bazi kubaka itsinda neza.

Abakire bazi neza ko inkingi imwe itagera inzu. Bityo rero bubaka amatsinda kugira ngo abagize itsinda cg amatsida batizanye imbaraga ,bagirane inama, bavumbure,….Bazi neza ingaruka zibabaje zibaho iyo itsinda ritaranzwe no gushyira hamwe! Abakire barashishoza cyane iyo bagiye kubaka itsinda.

19. Abakire bakurikiza amategeko karemano ( Natural laws).

Baba babizi cyangwa batabizi abakire bakurikiza amategeko agenga isanzure.

Aya mategeko karemano yashyizweho n’umuremyi wa byose, akaba ari nawe ugenga byose.

20.Abakire bazi ibanga ryo kunga ubumwe.

Abakire basobanukiwe neza umumaro wo kunga ubumwe. Buri wese ushaka gukomeza kuba umukire yunga ubumwe nawe ubwe kandi akunga ubumwe n’abandi.

Iyo umuntu yunze ubumwe nawe ubwe bivuga ko ibice bitatu bigize impagarike y’umuntu biba bikorera hamwe. Hano umuntu aba yemereye ROHO ye gukora ibyo izi byayizanye hano ku isi kugira ngo umuntu agire ibyiyumvo birangwa n’akanyamuneza.

Iyo umuntu yunze ubumwe nawe ubwe abasha kunga ubumwe n’abandi. Ingaruka zo kunga ubumwe n’abantu bafite intego nziza ni iterambere rirambye.

               Imyumvire mishya,ubuzima bushya.

0Shares

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top
× How can I help you?